Print

Perezida Kagame yarakariye abayobozi bategera abaturage ngo ntibashaka kwiyanduza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 August 2018 Yasuwe: 2597

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gushimira uturere twahize utundi mu mihigo y’umwaka ushize no gusinya iy’umwaka utaha.

Ibi bikorwa kandi byahuriranye no gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora; usoje manda yawo ya gatatu hakaba hateganyijwe amatora y’abayigize muri Nzeri uyu mwaka.
.

Perezida Kagame yanenze abategetsi yavuze ko bashishikajwe n’inyungu zabo bakibagirwa abaturage bashinzwe kuyobora.

Yagize ati: "Mwigumira mu mijyi gusa, ngo ntimushaka kwiyanduza. Uwababaza, mukora iki? Ibi bigomba guhinduka. Niba udashobora guhinduka, vuga ko utabishoboye waba ubaye umugabo"

Uyu muhango ni nawo wabaye uwa nyuma w’akazi ku bari bagize inteko ishingamategeko yahise iseswa n’umukuru w’igihugu kugira ngo ibise izava mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Perezida w’ Inteko Ishinga amategeko umutwe w’ abadepite Donatille Mukabarisa yavuze ko abadepite bitwaye neza kuko bashoboye gutora amategeko 315, kuri we ni agahigo baciye.

Yavuze ko amategeko yatowe areba ubuzima bw’abanyagihugu ariko ngo guhindura itegeko nshinga ni cyo asanga kiri ku isonga mu bikorwa bikomeye byakozwe n’abadepite.

Uku guhindura itegeko nshinga byasabwe n’ Abanyarwanda ahanini bagira Perezida Kagame azemererwe gukomeza kwiyamamaza.