Ubwo yari amaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid,Courtois yasomye ikirangantego cy’iyi kipe arangije avuga ko azishima cyane Hazard namusanga bagakinana, ibintu abafana ba Chelsea bafashe nk’ubugambanyi no gushaka kugumura Hazard ngo ateshe umutwe ubuyobozi bwabo kugira ngo bumurekure.
Courtois yavuze ko Hazard yamuhamagaye kugira ngo amushimire ko yerekeje mu ikipe ya Real madrid ndetse afite inzozi ko uyu kabuhariwe azamusanga muri Real madrid.
Yagize ati “Hazard yishimiye ko nageze muri iyi kipe kuko aziko ari inzozi zanjye.Ni umukinnyi udasanzwe,aramutse aje mu ikipe ya Real Madrid byaba ari byiza cyane.
Abafana ba Chelsea bagiye kuri Twitter ya Courtois baramutuka karahava bituma ubutumwa yari yanditse abasezera abusiba kugira ngo badakomeza kumwibasira.
Uretse abafana ba Chelsea Thibaut Courtois yababaje,n’abafana ba Atletico Madrid ntibishimiye ko yerekeje mu ikipe y’abakeba byatumye bamubwira ko bazamutera ibipupe by’imbeba nibahurira ku kibuga Wanda Metropolitano.