Print

Kamonyi: Umugore yashatse gutanga 100 000 ngo afunguze umugabo we nawe arafungwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2018 Yasuwe: 1754

Umugore witwa Kabarima Kankumburwa Everiane w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina akurikiranyweho guha ruswa umupolisi kugirango amufashe gufunguza umugabo we ufungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Mukingo aho akurikiranyweho icyaha gucuruza ibiyobyabwenge.

Ku itariki ya 7 Kanama uyu mwaka, nibwo Kankumburwa yafatanywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 frw) ashaka kuyaha umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugirango ayageze k’umukozi w’urwego rushinzwe iperereza maze nawe amufashe gufungura umugabo we witwa Nsanganira Nathan ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umupolisi yashakaga guha ruswa.

Yagize ati:’’ Kankumburwa yaje abwira komanda wa Sitasiyo ya Polisi ko amuhuza n’u mukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha maze bakamufasha gufungura umugabo we ufungiye kuri Statiyo ya Mukingo aho akurikiranyweho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.’’

CIP Kayigi ayakomeje avuga kouwo yahise ahereza umupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana aho yamubwiye ko ari ishimwe mu gihe yaba amufashishe gufunguza umugabo we.

Yagize ati:’’ Umupolisi akimara kubona bamuhaye amafaranga yahise abona ko ari ruswa, yihutiye kumufata kuko muri Polisi ruswa ari ikizira, uwo muco wa ruswa utajya wihanganirwa haba ku bapolisi ubwabo ndetse no ku bandi muri rusange”.

CIP Kayigi yavuze ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego yitemeje kuyirwanya yivuye inyuma dore ko yanashyizeho n’Ishami rishinzwe kuyirwanya.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukurikiza amategeko no guharanira uburenganzira bwabo aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa.

Yagize ati:’’ Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko mujye muzirikana ko yonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ariwe uyibona kuko adafite amikoro yo kuyigura.’’

CIP Kayigi asoza asaba abaturage gutungira agatoki Polisi, inzego z’ibanze n’izindi; aho ruswa igaragaye maze nazo zikabasha kuyirwanya itaramunga ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati: ’’ Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco wa buri Muturarwanda kuko iyo igihugu cyokamwe na ruswa usanga, uburenganzira bwa muntu butubahirizwa kuko akarengane n’itoneshwa biba byarahawe intebe.’’

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibihano kuri ruswa ari igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.