Print

Musanze: Abakuru n’ abato banywa amazi adasanzwe ngo abaryohera nk’ inzoga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2018 Yasuwe: 777

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu aya mazi ahora abira cyokora hari abakeka ko byaba biterwa n’umunyu w’igikukuri ushobora kuba uri munsi abandi bagatekereza ko hashobora kuba harimo peteroli.

Aya mazi ni ay’ isoko iri mu gishanga cy’akagezi ka Mpenge, hagati y’akagari ka Mpenge n’aka Cyabararika twombi two mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Uretse ibivugwa n’abaturage, n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza buvuga ko hatazwi neza impamvu itera ayo mazi kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’amazi asanzwe, aho ngo bikekwa nanone ko byaba bifitanye isano no kuba aka ari agace kegereye ibirunga, nyamara ibyo ntibibuza abayaturiye ndetse n’abaturuka ahandi kuza kuyanywa ku bwinshi ngo kuko uretse no kuba bamwe bayafata nk’umuti, ngo aya mazi agira n’uburyohe budasanzwe kuko yumvikanamo agashari k’inzoga ku bakunda agahiye.

Iyi myumvire bigaragara ko yasakaye muri benshi, yaba abaturiye iri riba ndetse n’ab’ahandi ngo ikomoka ku bakurambere bagiye bayikongeza ababakomokaho ku buryo kuri ubu hari abavuga ko nta yandi mazi bashobora kunywa, kabone nubwo bamaze kugezwaho amazi meza nyamara bakayasiga bakaza kuvoma aya bavoma badashye hasi ku buryo umuntu atabura gukemanga ubuziranenge bwayo. Gusa abo Tv/Radio1 yasanze bayanywa bahamya neza ko ayo mazi ngo nta bwandu na mba buyarangwaho.

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza mu ijwi rya KAMANZI Jean Bosco ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bukavuga ko bidakwiye ko abaturage bakomeza kunywa ayo mazi mu gihe nta bushakashatsi burayakorwaho, ngo hamenyekane impamvu nyakuri iyagaragaza nk’adasanzwe ngo habe hanagaragazwa koko niba arimo umuti nk’uko hari ababyizera batyo.

Kimwe mu byazamuye imyumvire idasanzwe kuri aya mazi ni inyandiko imaze imyaka irenga ijana ishyizwe kuri iyi sooko nyuma yo kuyubakira, ukurikije amagambo yanditseho bigaragara ko iyi soko bayubakiye mu rwego rwo kwibuka no kwibutsa abantu ko uwitwaga Adolphe-Frédéric wa Mecklembourg wari igikomangoma cy’u Budage, yahanyweye amazi muri Nzeri 1907 ubwo yari mu bushakashatsi yakoreye muri Afurika yo hagati kuva mu 1907 kugeza mu 1908, icyakora bikaba bitazwi niba amazi yahanywereye na yo yari ameze nk’ahagaragara ubu, cyangwa niba amazi y’iyi sooko yaraje guhinduka nyuma.