Print

Abanyeshuri bakubise umuyobozi w’ abarimu ngo yanze kurebera amanota

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2018 Yasuwe: 1354

Uyu muyobozi witwa Thomas Kinyera yagabweho agatero n’ abanyeshuri 20 ubwo yari mu biro bye mu masaha y’ umugoroba.

Aba banyeshuri bavuga ko uyu muyobozi yatinze kubereka amanota ya konkuru bakoze mu byumweru 2 bishize bitegura ikizami bisoza umwaka.
Kinyera unigisha isomo rya Social Studies (SST) avuga ko abandi barium batamuhereye ku gihe amanota y’ impapuro bakosoye. Uyu muyobozi ngo abo banyeshuri bamukomerekeje bikomeye ku mutwe mbere y’ uko atabarwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze n’ abarimu bagahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

Aba banyeshuri nyuma yo kumukubita bafunze ibiro bamushinja ubuswa, gusinda mu masaha y’ akazi no gutanga ibiryo ababyeyi baba bakusanyije muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Dail monitor yatangaje ko Kinyera ahakana ibyo abo banyeshuri bamushinja. Avuga ko aba banyeshuri nta kinyabupfura bagira bityo ngo azabashikiriza urwego rushinzwe ikinyabupfura mu kigo babafatire ingamba.
Umuvugizi wungirije w’ akarere ka Gulu Walter Tootika wasuye iri shuri nyuma y’ iyi myigaragambyo avuga ko yahawe raporo ko hari abanyeshuri bitwaye nabi ku muyobozi w’ abarimu.

Avuga kandi ko uyu muyobozi azakorwaho iperereza basanga ibyo abanyeshuri bamushinja aribyo akabihanirwa kuko binyuranyije n’ amahame agenga abarimu.

Umuyobozi ushinzwe uburezi n’ imiyoborere mu karere ka Gulu Aldo Otto Okot, yavuze ko barimo gukora iperereza kubyo uyu mwarimu ashinjwa.