Print

Asinah yashyize hanze ifoto y’umuzungu bamaze amezi 5 bakundana

Yanditwe na: Muhire Jason 10 August 2018 Yasuwe: 4232

Mu kiganiro n’itangazamakuru Asinah yavuze ko adashaka gutangaza amazina ye kubera ko we atari mu muziki cyangwa mu buzima bw’ubwamamare gusa ashimangira ko amaze igihe kingana n’amezi 5 akundana n’uyu musore bahujwe n’inshuti yabo bombi bikarangira bakundanye bya nyabyo.

Umunyamakuru yifuje kumenya niba uyu musore wo muri Albania uri kubarizwa mu Rwanda yaraje gusura Asinah cyangwa hari ikindi cyamuzanye, asubiza ko uyu muzungu ari mu Rwanda muri gahunda z’akazi k’igihe kirekire. Ndetse yongera ho ko ari kuba mu Rwanda akazajya asubira iwabo gake agiye mu biruhuko . Ndetse Asinah ashimangira ko asanga urukundo rwabo rufite intego kandi yizeye ko bazagera kuri byinshi.

Asinah wakundanye na Riderman igihe kinini baza gutandukana mu buryo bwatunguye benshi, kuko benshi bemezaga ko urukundo rwabo ruzaba nk’urwa Jacques na Rose. Ariko ibyabo byaje kuyoyoka, buri umwe aca inzira ye.


Comments

Lisette 10 August 2018

Ngo umuzungu wo muri Albaniya? Mwitegure ahubwo ibyo azamukorera nyuma aba namabandi yahatari.