Print

Sebukwe na nyirabukwe ba Perezida Trump bagizwe Abanyamerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2018 Yasuwe: 2077

Michael Wildes, umwunganizi wabo mu mategeko, yemeje ko barahiriye kuba Abanyamerika mu muhango wabereye i New York ku wa Kane.

Uyu munyamategeko yavuze ko bari basanzwe baba muri Amerika mu buryo bwa green card - uburyo bwa tombola bw’uruhushya rwemerera abanyamahanga kujya gutura no gukorera muri Amerika - babifashijwemo n’umukobwa wabo Melania Trump, umugore wa Perezida Trump.

Viktor Knavs na Amalija Knavs - sebukwe na nyirabukwe ba Perezida Trump - bavukiye mu gihugu cya Slovenia, ubu bakaba bageze mu kigero cy’imyaka ya za 70 y’amavuko.

Mu gihe cyashize, Perezida Trump yumvikanye yamagana "urukururane" rw’abajya kuba muri Amerika bishingiye ku bisanira bafitanye mu miryango.
Bwana Trump asaba ahubwo ko kuba muri Amerika bishingira ku kuba umuntu abikwiye, hakibandwa cyane ku bantu bajya gukorayo akazi runaka aho gushingira ku cyenewabo.

Yananenzwe cyane kubera ukuntu yibasira abimukira ndetse n’amategeko ajyanye n’abimukira.

Mu mwaka wa 2006, Melania Trump yabonye ubwenegihugu bw’Amerika nyuma yo kwinjira muri iki gihugu mu mwaka wa 2001 agendeye kuri viza iharanirwa cyane ya Einstein ihabwa abantu bafite "ubushobozi budasanzwe" kuko yakoraga akazi k’umunyamideli.

Bishingiye ku mategeko y’abinjira n’abasohoka Amerika igenderaho, ababyeyi ba Madamu Trump basabwaga kuba nibura bamaze imyaka itanu baba muri Amerika mu buryo bwa green card ubundi bakabona bakaba basaba ubwenegihugu bw’Amerika.
Urubuga rwa interineti rw’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ari nacyo gitanga ubwenegihugu, rutangaza ko kwiga ku busabe bwo kubona ubwenegihugu bw’Amerika i New York bimara igihe kiri hagati y’amezi 11 n’amezi 21 kandi bigashingira ku bintu byinshi birimo n’imyitwarire.

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Bwana Wildes - umwunganizi mu mategeko wa sebukwe na nyirabukwe ba Bwana Trump - yabwiye abanyamakuru ko ingingo ijyanye no kuba bari bamaze imyaka itanu baba muri Amerika yo bari bayujuje ariko yirinda kugira ibindi arenzaho.

Viktor Knavs, sebukwe wa Bwana Trump, yari asanzwe ari umucuruzi w’imodoka mu mujyi wa Sevnica iwabo muri Slovenia, mu gihe umugore we akaba na nyirabukwe wa Bwana Trump, Amalija Knavs, we yakoraga mu ruganda rukora imyenda.
Umukwe wabo yakunze kunenga amategeko ajyanye n’abimukira yo muri Amerika, avuga ko ari yo "mategeko arimo ubucucu burenze ubw’ayandi yose yo ku isi."