Print

Umukobwa wabyaye umwana umeze nk’ ifi avuga ko inda yayitewe n’ ifi yitwa dolphin

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 August 2018 Yasuwe: 7386

Uyu mukobwa yagize ati “Hari ku wa Gatandatu ubwo najyanaga n’ inshuti zanjye kwishimisha ku mazi. Nararohamye ngera muri metero nka 50 z’ ubujyakuzimu, nari namize nkeri nuko dophin irantabara”

Ngo icyo gihe yumvise ibintu bimatira hagati y’ amaguru ye ntiyabyitaho. “Navuye mazi nambaye ubusa inshuti zanjye zirongera ziranyambika”
Mu mezi make yakurikiyeho numvise twite biranyobera kuko ntari narigeze mbonana n’ umugabo.

Ababyeyi banjye nababwiraga ko nta mugabo nigeze ndyamana nawe ntibabyemere kugeza ubwo nabyaye umwana umeze nk’ ifi, nanjye nibwo nakomye agatima kuri wa munsi ntabarwa na doliphin.

Ntabwo mbishidikanyaho dolphin niyo yanteye inda niyo se w’ umwana wanjye. Kugeza ubu abaganga ntabwo baremeza koko ko se uyu mwana ari dolphin ariko bakomeje kubisesengura no kubicukumbura nk’ uko ibinyamakuru byo muri Leta ya Floride byabitangaje.

Dolphin ni ubwoko bw’ amafi buzwiho gusimbuka no gukora imibonano mpuzabitsina igamije kwishimisha. Abahanga bavuga ko uretse amafi ya dolphin n’ abantu izindi nyamaswa zose ziba ku Isi iyo zikora imibonano mpuzabitsina ziba zigamije kubyara gusa.