Print

Magufuli yasutse amarira mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Majuto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 10 August 2018 Yasuwe: 4707

Uyu mugabo waruzwiho gusetsa cyane, King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ahagana saa munani z’ijoro, yazize kanseri yamufashe mu bugabo, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi muri Tanzania

Amri Athuman wamenyekanye nka King Majuto, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro by’igihugu bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam ndetse leta yari yariyemeje kuba yamuvuza nubwo birangiye adakize.

Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ahitwa Karimjee mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu bamusezeye harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania, abayobozi bakomeye muri CCM, Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam Paul Makonda, abayobozi muri Minisiteri y’Umuco n’ubuhanzi n’abandi batandukanye.

Mu guha icyubahiro umurambo wa King Majuto, Perezida Magufuli yagaragaje akababaro gakomeye ndetse ubwo yari amaze gusezera yakuyemo amataratara afata igitambaro yihanagura amarira ubundi asohoka mu cyumba cyabereyemo uyu muhango.

Perezida Magufuli ari mu bakundaga mu buryo bukomeye urwenya, ni na we wamushakiye amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde mu mwaka washize ubwo yari atangiye kuremba. Uyu muyobozi yasuye Majuto mu bitaro mu bihe bitandukanye.

Mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki na sinema bagaragaye muri uyu muhango, harimo Wema Sepetu, Salma Jabu ‘Nisha’, Steve Nyerere, Diamond Platnumz, Ray, Shamsa Ford, Rich Mavoko, Rommy Jones n’abandi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, umurambo wa Majuto wajyanwe iwabo aho avuka muri Tanga ari naho agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018.
REBA AMAFOTO: