Print

Reba amafoto y’ibyamamare bikunzwe ku isi utakwifuza kureba mu gihe bitisize ibirungo byongera ubwiza

Yanditwe na: Muhire Jason 10 August 2018 Yasuwe: 6335

Bamwe mu byamamare bakunze kugaragara imbere ya camera basa neza n’ubabonye akanezezwa n’ubwo bwiza bafite bushamaje, ariko nyuma bikaza kugaragara ko ubwo bwiza baba babukesha mukorogo (makeup).

Amafoto dukesha ikinyamakuru cya Thelist.com aragaragaza ibyamamare bitisize iyi mukorogo, aho ubareba ukibaza niba ari babandi wari usanzwe uzi cyangwa niba ari indi sura batijwe.


Amafoto abiri y’Umunyamerika Demi Lovata wamamaye muri muzika

Icyamamare muri muzika, Nick Minaj mu bwiza butandukanye yisize atanisize mukorogo
Tyra Banks wamamaye nk’umunyamakuru kuri televiziyo, umukinnyi wa Film, producer, umushoramari, umunyamideli,… ubwiza afite ahanini butizwa umurindi na mukorogo

Icyamamare Kate Perry wamamaye n’indirimbo ze zirimo ‘Roar’ aha ubwiza bwe buragaragaza itandukaniro mu gihe nta mukorogo

Umukinnyi Jessica Alba wamamaye mu gukina filimi, azwi cyane muri filim ‘The Sleeping Dictionary’

Kylie Jenner, ni umunyamideli w’umunyamerika ndetse akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo

Uyu ni icyamamare muri muzika Lady Gaga unazwiho gukora udushya ku rubyiniro

Isura ya RuPaul usanzwe afite isa nk’iy’abagabo, ni umukinnyi wa filimi, umuririmbyi,…

Amasura abiri atandukanye ya Shakira, icyamamare muri muzika, akaba n’umugore w’icyamamare muri ruhago, Gerard Piqué


Comments

Kwibuka 10 August 2018

Ntibyitwa ibirungo ahubwo twitwa:”Udusayidirasura”.

Kudushyiraho byitwa:”Kwitera udusayidirasura”.