Print

Rubavu: Umusirikare warashe abaturage 3, umwe agapfa yafashwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 August 2018 Yasuwe: 5344

Abarashwe ni Hakizimana Vincent, Benimana Jean Marie Vianney na Nzabahimana Theoneste. Benimana yapfuye ageze ku bitaro bya Ruhengeli abandi barimo kwitabwaho n’ abaganga.

Byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu ho mu Karere ka Rubavu.

Nubwo amakuru twamenye avuga ko uwarashe abo baturage ari Private Ngendahimana hari andi makuru atangwa n’ abaturage bavuga ko babyiboneye n’ amaso yabo ko uwarashe ari umusirikare ufite ipeti rya Caporal mu ngabo z’u Rwanda witwa Karamba Jean Bosco yari yambaye n’impuzankano ya gisirikare.

Umuvugizi w’ ingabo z’ u Rwanda ubwo twatuganyaga iyi nkuru saa cyenda z’ amanywa kuri uyu wa Gatandatu yadutangarije ko aya makuru ntayo aramenya.

Aba baturage bavuga ko uyu musirikare yashyamiranye n’uwitwa Benimana ari na we witabye Imana agahita ajya kuzana imbunda akabarasa nk’ uko Umuseke wabitangaje.

Ngo uwo yarashe yahaye umukozi we amajerekani batwaramo urwagwa ngo ayajyane, umusirikare aramubuza bakomeza guterana amagambo kugeza ubwo umusirikare yamubwiye ko amwereka uwo ari we ajya kuzana imbunda arabarasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu muri iki gitondo yakoresheje inama ahumuriza abaturage anabasaba kwirinda amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyabaye byose. Yabijeje ko uwo musirikare azashyikirizwa ubutabera.

Col Muhizi Pascal uyobora Ingabo zikorera Rubavu, Nyabihu na Ngororero yabwiye abaturage ko bakwiye gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe kuko ngo uriya musirikare azashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.


Uyu muryango wo hagati niwo uru rugomo rwabereyemo


Comments

8 October 2022

Nonese kuwomusirikari yakoze ahano none mukoze iperereza mwumviseko batonganaga bapfuye iki?


Kayiro 12 August 2018

Aba bantu baratumaze, abaturage bagombye gutangira gufata ingamba zo kwirindira umutekano.