Print

Ibikona bitandatu byatsindiye akazi ko gusukura pariki

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 August 2018 Yasuwe: 6217

Ibi bikona byo muri pariki ya Puy du Fou mu burengerezuba bw’Ubufaransa, byigishijwe gutora ibisigazwa by’itabi rizwi nk’isegereti ndetse n’utundi tucogocogo tw’umwanda.
Nyuma yaho ibi bikona bijyana uyu mwanda kuwujugunya mu gasanduku gato gahita gafunguka kakabiha ibiryo nk’igihembo ku kazi gakomeye biba byakoze.

BBC yatangaje ko iby’inkwakuzi byamaze gutangira akazi kabyo muri iyi pariki, mu gihe ibindi byo bizatangira aka kazi ku wa mbere.

Nicolas de Villiers, umuyobozi w’iyi pariki, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko gusukura pariki atari ko kazi konyine ibi bikona bizakora.

Yagize ati: "Ikigamijwe si ugusukura gusa - kuko abashyitsi bacu muri rusange barigengesera cyane ku kijyanye n’isuku ntibagire ibyo bagenda bajugunyanga."

Yavuze ko ahubwo ari n’uburyo bwo kwerekana ukuntu "ibidukikije ubwabyo bishobora kutwigisha uburyo bwo kwita ku bidukikije."

Yongeyeho ko ibikona byo muri ubu bwoko "bizi ubwenge by’umwihariko" ndetse bikaba "bikunda gushyikirana n’abantu bikagirana umubano nabo ushingiye ku gukina."

Muri 2016, umushakashatsi mu bijyanye n’ ibidukikije wo mu gihugu cya Australia Darryl Jones yatangarije France24 ko igikona ari inyamaswa izi ubwenge uretse ko itinya abantu. Yavuze ko igikona kitajya kibagirwa.


Comments

SONGA DA SYLVA 12 August 2018

ibi niba ari ukuri birakwiye ko inyamaswa zitozwa ndetse niwacu bikahagera