Print

Kanye West yatunguye benshi kubera igikorwa kigayitse yemeye ko akora kandi afite abana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2018 Yasuwe: 2439

Kanye West ukunze gutungura benshi kubera imyitwarire ye,yavuze ko kubyara abana bitigeze bihindura kamere ye yamwokamye yo kureba amashusho y’urukoasoni,byatumye umwe mu bazikina amusaba ko yamufasha kuziyobora.

Kanye West yavuze ko akunda kureba porn

Kanye West w’imyaka 41, yatangarije mu kiganiro cyitwa Jimmy Kimmel Live ko agikunda gusura urubuga rwa Pornhub rushyiraho amashusho y’urukozasoni buri gihe nkuko byahoze atarashakana na Kim Kardashian bafitanye abana batatu.

Umushoramari muri filimi z’urukozasoni witwa Greg Lansky,yasabye Kanye West kuyobora imwe muri filimi z’urukozasoni kugira ngo bimufashe kwinjiza agatubutse.

Benshi bategereje ko Kanye West yemera ubusabe bw’uyu mugabo ndetse ko ashobora kwinjira muri uyu mwuga winjiriza amafaranga menshi abawukora.

Kanye West yashakanye na Kim Kardashian bafitanye abana batatu barimo uwitwa North w’imyaka 5,Saint w’imyaka 2 na Chicago umaze amezi 6 avutse.