Print

Ifoto igaragaza Zari arebana akana ko mu jisho n’umuherwe wo muri Uganda yatangaje benshi

Yanditwe na: Muhire Jason 11 August 2018 Yasuwe: 5189

Umugore ukunzwe n’abatari bake Zari Hassan wiyise The Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umushoramari w’umugande wibera mu gihugu cy’afurika y’Epfo yatangaje ko nta mafaranga yigeza aca umuherwe Bryan White kugirango aze mu gikorwa cya Bryan White foundation cyabereye muri Arua.

Ni nyuma yuko hari hamaze iminsi ibihuha bivuga ko Zari yahawe akayabo kugira ngo yemere guhaguruka muri Afurika y’Epfo aze muri Uganda mu gikorwa cyo gufasha cyari cyateguwe na Bryan White gusa ibi byose Zari yabihakanye avuga ko utajya mu gikorwa cyo gufasha ngo uce amafaranga.

Yagize ati “Bryan White ntiyigeze ampa n’igiceri nakimwe uretse itike y’indege yantegeye imvana muri Africa y’Epfo ihawanye 1000$ ushyize mu manyarwanda asaga ibihumbi maganacyenda(800,000rwf) ndetse na Hotel narayemo, nta muntu muzima wakwaka amafaranga mu gihe agiye mu gikorwa cyo gufasha ”

Gusa iby’ igikorwa cyo gufasha byavuyemo kurebana akana ko mu jisho ubwo uyu muherwe White yaherekezaga uyu muherwekazi ubwo yari asubiye muri Uganda mu gikorwa cyo gutora Nyampinga wa Uganda .

Gusa ubwo zari yabazwaga iby’iyi ndoro ikemangwaho yagaragaye arebana na White yavuze ko adakundana nawe n’uburyo ari umukire kandi afite buri kimwe ndetse ashimangira avugako ababazwa nuko afite amafaranga gusa akaba ntamugore agira.

Ati ”Brayan White umugabo mwiza nk’uyu uteye neza w’umukire ariko ntashaka kurongora kugeza mu mwaka utaha wa 2019 ntago mbyishimira rwose”

Twakwibutsa ko Zari ari umugore wabyaranye n’icyamamare Diamond abana babiri batakaza gutandukanye bapfuye ko uyu muhanzi yagiraga ingeso yo gushurashura mu bandi bagore.