Print

Umunyarwakazi yishe umwana we amwihambira mu kirundo cy’ amabuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 August 2018 Yasuwe: 4744

Byakozwe n’ umubyeyi wo mu mudugudu wa Kabaya mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze nk’ uko yabyemereye inzego z’ umutekano nyuma yo gutahurwa n’ abajyanama b’ ubuzima.

Ku wa kane tariki 9 Kanama 2018 ni bwo hagaragaye umurambo w’uruhinja mu gashyamba kari nko mu metero ijana uturutse ku rugo rw’uwitwa UWAMAHORO Jacqueline ubanagamo n’umugabo we bafitanye abana bane.

Abajyanama b’ ubuzima n’ abaturanyi ba UWAMAHORO bemeza ko UWAMAHORO ari we wabyaye uwo mwana agahita amwica ndetse akanamushyingura muri iryo shyamba yifashishije amabuye.

Nk’uko bigaragara ahatoraguwe umurambo w’urwo ruhinja, abaruhashyize ntibigeze bacukura, ahubwo bafashe ikirundo cy’amabuye akunze kuboneka muri ibi bice azwi nk’amakoro maze barayapangura barambikamo uruhinja bikekwa ko rwari rwamaze kwicwa runizwe barupfunyitse mu mwenda, maze bongera kurenzaho amakoro hejuru.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabaya ibi byabereyemo buvuga ko impamvu yo kumenyekana kw’ayo makuru ari uko abajyanama b’ubuzima baje kudashira amakenga uwo mugore witwa UWAMAHORO Jacqueline. Uyu mugore ngo yagaragazaga ibimenyetso byo gutwita ariko babimubaza akabihakana avuga ko adatwite. Abajyanama b’ ubuzima baje kubona inda bamubonanaga atakiyifite, bamugenzura neza bakamubonaho ibimenyetso by’umugore wabyaye ari nabyo byatumye bahita bahuruza inzego z’umutekano, ari nazo yaje kwemerera ko yakoze ayo mahano akagaragaza n’aho yari yarashyize uwo mwana bivugwa ko yari amaze icyumweru amubyaye.

Abaturanyi ba UWAMAHOHORO biganjemo abagore babwiye TV1 ko ibyo uyu mubyeyi yakoze byabambitse isura mbi ndetse byanabababaje cyane. Bamwe muri bo bamusabira ko yafungwa burundu, kuko ngo umuntu utagirira impuhwe uwo yibyariye adakwiriye guturana n’abandi.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura bwo bugira inama abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bikurura amakimbirane, ashobora no kubyara amahano nk’ayakozwe na Jacqueline.

Jacqueline UWAMAHORO w’imyaka 30 y’amavuko wiyiciye umwana, avuga ko impamvu yabimuteye ari uko inda atayitewe n’umugabo we w’imyaka 84 bari bafitanye abana bane.

Uwo musaza anivugira ko hari hashize imyaka itanu atabonana n’uwo mugore yashatse bwa kabiri nyuma y’uko uwa mbere yari amaze gupfa.

Umurambo w’urwo ruhinja wari wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, UWAMAHORO Jacqueline ukekwaho kwihekura acumbukiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve