Print

Umugabo yafashe ku ngufu nyina amutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2018 Yasuwe: 1780

Uyu mugabo ukomoka mu gace kitwa Kandegenya yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya nyina ku wa 25 Nyakanga 2018 yarangiza akamutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo akimara gusambanya nyina ukecuye,yamubwiye ko naramuka akoze ikosa agatangaza ko yamufashe ku ngufu azahita amwica,umukecuru ahita aruca ararumira.

Mu minsi ishize ubwo umuryango wari wateranye kugira ngo basangire muri hoteli imwe muri Kenya,babonye umubyeyi wabo afite ikibazo cyatumaga adashobora kugenda neza,nibwo bamuhatirije ngo ababwire uko byagenze,ababwira ko ari umuhungu we wamufashe ku ngufu.

Aba bahungu b’uyu mukecuru bahise bamujyana kwa muganga basanga koko yarahohotewe ndetse yaratewe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina niko guhita bahamagara polisi.

Uyu mukecuru yabwiye abana be ko umuvandi mwe wabo atari ubwa mbere amusambanyije ndetse ko nyuma yo kumufata ku ngufu yamutegetse gutwika ibiryamirwa byose.