Print

Kanye West yasohoye indirimbo irimo abakobwa yifuza gusambana nabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2018 Yasuwe: 1918

Kanye West ukunze gutungura benshi kubera ibyo atangaza ku byerekeye imibonano mpuzabitsina,yavuze ko yifuza kuryamana na barumuna b’umugore muri iyi ndirimbo ye nshyashya.

Kanye West yatangaje ko ashaka gusambanya abavandimwe b’umugore we

Yagize ati “Ese ufite ibitekerezo bipfuye?njye mfite byinshi.Ufite baramukazi bawe wifuza gusambanya?njye mfite 4.Ese ni bashiki bawe? Wabakoreye ibya mfura mbi mu mashusho.ubu ukeneye kubafunga mukagirana imishyikirano ishyushye.”

Si ubwa mbere Kanye West aririmbye abakobwa basambanye n’abo yifuza gusambanya kuko mu minsi ishize yasohoye indirimbo ivuga ukuntu yasambanyije Taylor Swift aho yavuze ko yifuza ko bakomeza gukorana imibonano mpuzabitsina kuko ariwe wamuzamuye.

Kanye West afatwa nk’umwe mu bagabo bafite umugore ufite uburanga ku isi

Kanye West uherutse gutangaza ko akunda kureba filimi z’urukozasoni,afite baramukazi be 4 barimo Khloe Kardashian, Kylie Jenner, Kendall Jenner na Kourtney Kardashian ndetse amaze kubyarana na Kim abana 3.


Comments

12 August 2018

Ntabwo ari baramukazibe ahubwo ni baramu be