Print

Umwana wenyine niwe warokotse impanuka y’ indege muri Indonesia

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 August 2018 Yasuwe: 2801

Amafoto y’aho ibi byabereye agaragaza uyu mwana afite ubwenge ndetse areba no mu cyuma cya kamera gifata amajwi n’amafoto.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yasanzwe mu bisigazwa by’iyi ndege mu gace k’imisozi kari ku mupaka w’iki gihugu n’igihugu gituranyi cya Papua New Guinea.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Pilatus yakorewe mu Busuwisi ya kompanyi Dimonim Air uyu mwana yari arimo, ku wa gatandatu nyuma ya saa sita ni bwo abapilote bayo bananiwe gukomeza gutumanaho n’ababayobora, mbere gato yuko ishobora kugwa ku kibuga cy’indege cya Oksibil.

Yari irimo abagenzi 9, ubariyemo n’abapilote babiri bari bayitwaye. Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, abaturage baturiye ahabereye iyi mpanuka bavuze ko bumvise "ikintu gihuma cyakurikiwe n’ikintu giturika.".

Abategetsi bavuze ko hazakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Indege ni bumwe mu buryo bucye bwo kugera mu ntara ya Papua - akarere kari iyo bigwa kandi kiganjemo imisozi kagoye cyane kukagendamo.
Ariko uguhindagurika kw’ikirere cyako kwa hato na hato, gusobanuye ko bitoroshye kukagendamo mu ndege.

Mu myaka itatu ishize, indege ya kompanyi Trigana Air yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Oksibil ihitana abantu 54 bose bari bayirimo.