Print

Imvubu yishe mukerarugendo w’umushinwa washakaga kuyifotora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2018 Yasuwe: 2636

Uyu mukerarugendo yaraye yishwe n’iyi mvubu ubwo yarimo agerageza kuyifotora igira umujinya iramusimbukira ihita imwica.

Mr Chang Ming Chuang yagerageje gufotora iyi nyamaswa y’inkazi mu ijoro ryakeye nibwo iyi mvubu yahise imusimbukira iramwica arapfa.

Mugenzi we bari kumwe Wu Peng Te w’imyaka 62,we yarokotse iki gikoko gusa yajyanwe kwa muganga igitaraganya kuvuzwa.