Print

Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’amahoro 2018

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2018 Yasuwe: 3681

Mu mukino amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego bikanga iminota 120 iarangira ari 0-0,Mukura Victory Sports niyo ihiriwe na penaliti kuko yinjije penaliti 3-1 biyihesha kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse no guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mukura VS yatutswe na benshi kubera ukuntu yitwaye nabi muri shampiyona,ikoze amateka yo kwegukana igikombe cy’Amahoro nyuma yo kwihagararaho mu minota 120,itsindira kuri penaliti.

Umutoza Haringingo Francis Christian ukomoka mu Burundi ahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Mukura VS,kuko yegukanye iki gikombe yari akwiriye cyane ko yakuyemo amakipe 2 akomeye mu Rwanda APR FC na AS Kigali.

Haringingo yerekanye ko azi ikipe ye kuko mu minota ya nyuma y’iminota 30 y’inyongera yakuyemo umunyezamu Rwabugiri wari witwaye neza mu mukino ashyiramo Ingabire Regis kugira ngo amufashe gukuramo penaliti biramuhira kuko yakuyemo penaliti 2 zose.

Penaliti za Rayon Sports zahushijwe na Rwatubyaye Abdul wahushije iya mbere,Mugume Yassin ahusha iya kabiri Mukunzi Yannick yinjiza imwe itabafashije kuko Bimenyimana Bonfils Caleb yihereye Mukura VS igikombe.

Mukura Victory Sports itigeze ihusha penaliti yatsindiwe na Duhayindavyi Gael wateye iya mbere,Hakizimana Kevin yinjiza iya kabiri,Rugirayabo Hassan yinjiza iya 3,bituma itwara igikombe cy’Amahoro yaherukaga gutwara cyitwa Rwanda Cup.