Print

Abaturage batunze agatoki umugabo ucuruza urumogi afatanwa udupfunyika 7 000

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 August 2018 Yasuwe: 792

Yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nyuma y’uko abaturage ubwabo bamuketse ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi. Abaturage bakimara guha Polisi amakuru yagiye iwe aho atuye, bamubaza niba acuruza urumogi maze nawe ntiyazuyaza aremera ararubereka kuko ibimenyetso by’uko ruhishe iwe mu nzu Polisi yari ibifite.

Ubu Nkundanyirazu yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe uru rwego rugikora iperereza.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza, yagize ati” Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha”

Yakomeje agira ati:”Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka muri aka gace bitewe n’imiterere yako kuko abenshi dufata baba babyambutsa babivanye mu gihugu duhana imbibi, ariko muri iki gihe, byaragabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”

Yakomeje kandi agira ati:” Ni ngombwa ko umuntu wese agira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku baturage muri rusange, kubabikoresha, ndetse unasanga ari nayo ntandaro y’ibindi byaha nko gukubita no no gukomeretsa,gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha.

CIP Solange Nyiraneza yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo abo banyabyaha bafatwe.