Print

Umwana w’imyaka 7 yashyingiranwe na nyina mu bukwe bwari busekeje cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 2797

Uyu mwana w’imyaka 7 arwaye indwara y’ubwonko idakira yitwa Leukodystrophy byatumye atangaza ko yifuza kuzapfa akoze ubukwe na mama we birangira nawe abimwemereye.

Uyu mwana muto yabwiwe ko iyi ndwara itashobora kuvurwa ndetse asigaje kubaho hagati y’imyaka 3 na 15 bituma umuryango we umusaba ko yatanga icyifuzo cy’ikintu yifuza ko bamukorera,ababwira ko yifuza gushyingiranwa na mama we Joelean.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mwana yabashije guhabwa ibyo yifuje akorerwa ibirori byafashwe nk’ubukwe gusa mama we yavuze ko ari nk’umukino bakoze kugira ngo bashimishe uyu mwana wabo ushobora gupfa isaha n’isaha.

Imiryango,inshuti n’abavandimwe bitabiriye ubu bukwe bwamamaye hirya no hino ku isi bwabereye ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza.

Aho gukora indahiro zisanzwe zikorwa iyo umukwe n’umugeni bagiye gushyingiranwa,Joelean yabwiye umwana we ko azamurinda igihe cyose.

Nyuma y’imihango y’ubukwe uyu mubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yishimiye ko umwana we anezerewe kuko yifuje ko bashyingiranwa mbere y’uko apfa.

Yagize ati “Yavuze ko yifuza gushyingiranwa na mama we,mbanza kubyanga kuko numvaga bitangaje cyane gusa ntekereza ko atazigera yishima ntamufashije niyo mpamvu byabaye.Arishimye cyane ndetse n’abana b’inshuti ze bishimanye nawe.”

Ubu bukwe ntabwo bwari ubukwe bwo gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore ahubwo uyu muryango wabikoze kugira ngo bashimishe uyu mwana wabo urwaye indwara ikomeye ishobora kuzamuhitana bitunguranye.