Print

Yannick Mukunzi yasutse amarira mu kibuga nyuma yuko Mukura ibatwaye igikombe [VIDEO]

Yanditwe na: Muhire Jason 13 August 2018 Yasuwe: 4374

Mu mukino amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego bikanga iminota 120 ikarangira ari 0-0,Mukura Victory Sports niyo yahiriwe na penaliti kuko yinjije penaliti 3-1 biyihesha kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse no guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Penaliti za Rayon Sports zahushijwe na Rwatubyaye Abdul wahushije iya mbere,Mugume Yassin ahusha iya kabiri Mukunzi Yannick yinjiza imwe itabafashije kuko Bimenyimana Bonfils Caleb yihereye Mukura VS igikombe.

Mukura Victory Sports itigeze ihusha penaliti yatsindiwe na Duhayindavyi Gael wateye iya mbere,Hakizimana Kevin yinjiza iya kabiri,Rugirayabo Hassan yinjiza iya 3,bituma itwara igikombe cy’Amahoro yaherukaga gutwara cyitwa Rwanda Cup.

REBA AMASHUSHO: