Print

Umutekamutwe yasabye umubyeyi umwana ngo arebe ahita aburirwa irengero

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 August 2018 Yasuwe: 1694

Ubu bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama ubwo umugore utamenywe amazina na Betty Akello, nyina w’umwana, yazaga agatwara umwana agahita aburirwa irengero.

Kuri iki cyumweru Akello, usanzwe utuye mu gace ka Omatakojo, mu karere ka Pallisa yabwiye Dailymonitor ko bari bavuye mu bitaro batishyujwe nyuma yo kubyarira kuri ibi bitaro.

Uyu mubyeyi Akello na muramukazi we, bavuze ko ubwo bageraga ku marembo y’ibitaro bahuye n’umugore w’indyadya akabashuka akabaka umwana nyuma gato agahita yurira moto agahungira mu gace batabashije kumenya n’umwana wabo.

N’amarira menshi yagize ati “ natekerezaga ko uyu mugore w’indyadya yashakaga gusa kureba umwana nk’uko bisanzwe bigenda iyo umuntu yabyaye. Yari yahishe amarangamutima yo kuba agiye kunyibira umwana”

Abantu bari hafi aho bagize icyo bavuga ku gahinda k’uyu mubyeyi bari hafi yo kumukubita bavuga ko atitaye ku mwana we, akavuga ko ari imbyaro ya mbere yari abyaye ariko aza gukizwa n’abazamu bo kubiraro bahise bahamagara polisi iramuhungisha.
Iki kirego cy’ubujura bw’umwana cyamaze gushyikirizwa polisi yo ku kicaro cya Pallisa.

Dr Godfrey Ekisa, umuyoozi w’ibitaro, ntiyigeze yemeza aya makuru kuko yabwiye iki kinyamakuru ko atari ahari muri icyo gihe ariko ngo ni biramuka byemejwe ko umwana yibwe biraba ari ubwambere ubujura nk’ubu bubaye kuri ibi bitaro bya Pallisa.

Ms Madina Nsabagwa umudamu ukora kuri ibibitaro agira inama ababyeyi kwitonda igihe bahuye n’abantu batazi kabone n’ubwo haba ari mu bitaro.

Yagize ati “Iminsi minshi tubwira abyeyi kwitwararika cyane kubera ubwiyongere bw’ubujura bw’abana mu duce tw’ubuzima. Kuri ibi byabaye, umubyeyi ni uwo kugawa kubwo kutagira icyo yitaho”

Yongeyeho ati “ ibintu byo kwiba abana biri mu itangazamakuru hose. Hari n’amatangazo menshi hose aburira ababyeyi bakibyara gucunga abana babo yewe no kubabasigira abandi bantu, tubaburira kujya babasigira abantu bizera cyane batari rubanda batazi.”

Ibi kandi byanagarutsweho na Mr Godfrey Mulekwa umuyobozi w’ibitaro by’akarere uvuga ko baburira ababyeyi kwita ku bana babo kuko ngo ikibazo cy’ubujura bw’abana kiri kwiyongera hose mu gihugu.

Ati “ Dusanzwe tugira inama ababyeyi kwita cyane ku bana babo bakivuka kuko hari abandi baba bashaka kubaboneraho inyungu bakiba abana b’abandi”
Mr Calvin Opule umuyobozi w’a police muri ako gace yemeje iby’ubu bujura bw’umwana ahagana saa mbili(8.00am). yavuze ko Ms Betty Akello w’wimyaka 18 na muramukazi we basohotse nyuma yo kuva ku bitaro batishyujwe, bagahura n’umugore witwa Elizabeth Atai akabasaba kumuha umwana ngo arebe.

Yagize ati “ yigize nk’umuntu wishimiye umwana, asohoka buhoro buhoro ahita yurira boda-boda (moto) aburirwa irenero, gusa twabashije gufashwa n’abacunga umutekano ku bitaro tubasha kumenya uwo mugore tunagarura umwana. Muramukazi w’umugore n’umujura bagejejwe kuri statiyo ya polisi ya Pallisa mu iperereza”