Aba bakobwa baganira n’urubyiruko i Ntarama
Bagikoze ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko bahereye mu mirenge ya Ntarama na Nyamata.
Ni igikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwaje no kureba aba bakobwa bahatanaga, umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’ igihugu na Richard Mutabazi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.
Bafashe umwanya wo gutanga ubumenyi bwabo ku baturage ku bigendanye no kurwanya imirire mibi, bubakira imiryango imwe uturima tw’igikoni banayiganiriza ku kuboneza urubyaro.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye cyane aba bakobwa umuhate wabo mu kugira inama urubyiruko ku bikorwa bigamije kwiteza imbere no gukunda igihugu.
Aba bakobwa kandi basuye Impinganzima Hostels icumbikiwemo abakecuru b’incike biswe Intwaza basiga bahubatse akarima k’igikoni kagezweho.
Umuseke watangaje ko, Miss Uwase Fiona wavugiye bagenzi be yibanze cyane mu gushima ubuyobozi bw’igihugu bwahurije hamwe Intwaza bigatuma bongera ikizere cyo kubaho nk’uko nabo babivuze.
Miss Uwase ati “Muri twe hari abataragize amahirwe yo kuba babona ababyeyi babo cyangwa se ba Nyirakuru bangana namwe kandi tuziko utaganiriye n’abantu nkamwe aba ahombye byinshi ariko iyo tugeze aha tugasanga mwishimye tugasangira tukaganira mu twigisha byinshi kandi bizadufasha mu buzima bwacu bwose”
Nyuma bagiye gusura Impinganzima Hostels
Baganira n’abakecuru batuye muri iki kigo
Kuganira n’abakuru ngo hari ibyo bibigisha kuko hari abataragize amahirwe yo kubagiraKuganira n’abakuru ngo hari ibyo bibigisha kuko hari abataragize amahirwe yo kubagira
Bafatanyije kubaka akarima k’igikoni kagezweho
Banafatanyije kandi na Mayor w’Akarere ka Bugesera (wa gatatu uvuye ibumoso)