Print

Willian yatangaje amagambo agaragaza ko yangaga Conte cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 1786

Willian wari umaze iminsi ashakishwa n’amakipe akomeye arimo Manchester United,FC Barcelona na Real madrid yavuze ko yiyemeje kuguma muri Chelsea kubera ko yirukanye Conte aho yemeje ko ubu aba atakiyibarizwamo iyo uyu Mutaliyani atirukanwa.

Willian ntiyishimiye uko yakoranye na Conte

Yagize ati “Ese nari kuguma muri Chelsea iyo Conte aba akiyirimo?Nta mahirwe mbiha.Ntabwo nari kuhaguma.Nifuzaga gukina kuko ndi muri Chelsea kuko nkunda gukina kandi nzayivamo ari ujo ibinsabye.”

Willian yabanje mu kibuga mu mukino ufungura shampiyona Chelsea yatsinzemo Huddersfield ibitego 3-0 aho yemeje ko gukorana na Sarri ari byiza kurusha uko yakoranye na Conte wamwimye umwanya akawuha abataramurushaga umupira.

Willian ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Chelsea ndetse ari mu bakinnyi igenderaho we na Hazard,N’golo Kante n’abandi.