Print

Umugabo ubana n’abagore 4 mu nzu imwe yatunguye benshi kubera uburyo babayeho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2018 Yasuwe: 4022

Uyu mugabo abana n’umugore we,umukobwa benda kurushinga ndetse n’abakunzi be babiri,yatunguye benshi kubera ukuntu ategeka aba bagore nk’abacakara be ndetse n’ukuntu bamufata nk’umwami.

Umugore ukoze amakosa Davis amuhana muri ubu buryo

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko nta kintu aba bagore bemerewe gukora atabahaye uburenganzira ndetse no kujya mu bwiherero barabanza bakabimusaba.

Uyu mugabo utuye mu gace ka Armidale mu magepfo ya Wales,yavuze ko aba bagore ari abacakara be ndetse akorana nabo imibonano mpuzabitsina igihe ashakiye.

Aba bagore bamuhamaga “Sir cyangwa Master”,ndetse yavuze ko aba bagore be bakora ibyo ashatse kuko ariwe ubaha uburenganzira bwo kwambara imikufi cyangwa se kwisiga ibirungo.

Mu rugo rw’uyu mugabo atunze imikandara yo kuzirika abantu,inyundo,ibikinisho byo gukoresha imibonano mpuzabitsina byose yemeje ko bimufasha gucyaha aba bagore be.

Udukoresho dufasha Davis kuyobora abagore be

Uyu Davis yavuze ko abafasha kugera ku ntego zabo ndetse n’inzozi zabo nubwo yabagize abacakara be.

Icyatangaje benshi ni uko bose abarongorera rimwe ndetse ngo n’iyo agiye kubasoma batonda umurongo.

Aba bagore uko ari 4 bari hagati y’imyaka 19 na 27 kuko umuto afite imyaka 19 mu gihe ubaruta afite imyaka 27.



Comments

14 August 2018

injiji ziragwira