Print

Ishyaka PSD ryizeje abatuye Ngoma ubuhinzi n’ ubworozi buteye imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 August 2018 Yasuwe: 904

Ibi iri shyaka ryabyijeje aba baturage kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kanama 2018 ubwo ryatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Cyenda byabereye kuri sitade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.

Umukandida Dr Ngabitsinze Chrysostome ari nawe uyoboye urutonde rw’aba bakandida ba PSD

Yagize ati“ Mu bworozi bwa kijyambere gutera intanga ntabwo bihagije, tugomba kugera aho utera inka intanga aba azi ikizavamo. Ukaba ubizi neza ko izabyara inyana, cyangwa abizi neza ko izabyara ikimasa”

Ishyaka PSD muri manda ya 3 y’ abadepite ari nayo yashojwe mu Cyumweru gishize ryari rifite abarihagarariye mu nteko ishinga amategeko 7 ariko ngo rirashaka kubongera muri aya matora ateganyijwe. Ubusanzwe iri shyaka rijya ryishyirahamwe n’ Ishyaka riri kubutegetsi bakiyamamariza hamwe ariko muri aya matora y’ abadepite PSD irimo kwiyamamaza ukwayo

Abarwanashyaka ba PSD basanzwe mu nteko barimo Nkusi Juvenal wayoboraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta , Nyirahirwa Veneranda, Bazatoha, n’ abandi barimo na Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene.

Abakandida ba PSD ni 65. Imyanya ihatanitwa n’ amashyaka n’ abakandida depite bigenga ni ikaba 53.


Umunyamabanga wa Leta muri MINAFET Nduhungirehe Olivier na Minisitiri Dr Vincent Biruta

Perezida wa PSD akaba na Minisitiri w’ ibidukikije Dr Vincent Biruta yavuze ko inteko ishinga amategeko ikeneye abadepite ba PSD benshi kugira ngo irangize neza inshingano yo gutumikira rubanda.

Yagize ati "Demukarasi imaze gushinga imizi mu gihugu cyacu. Uyu munsi twatangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’ ishyaka PSD inteko ishinga amategeko ntabwo yaba imeze neza itarimo aba PSD benshi."

Yakomeje asaba urubyiruko rwo mu ishyaka PSD gukora ubuvugizi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagashishikariza abantu kuzaha amahirwe abakandida b’iri shyaka kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo mu gutumikira rubanda.


Uyu mugabo wambaye umupira w’ ubururu ni Nkusi Juvenal umaze imyaka myinshi ari umudepite ukomoka muri PSD, azwiho kuba yarangize uruhare runini mu gutuma abayobozi bagabanya kwaya umutungo wa Leta

Abaturage bo basabye abadepite bazatorwa ko bazabakorera ubuvugizi bakabona uburyo bwo kuhira kuko ngo aka gace gakunze guhura n’izuba ryinshi bigatuma babura umusaruro.

Mu byo PSD yijeje abanyarwanda harimo ko abadepite bayo bazakora ubuvugizi mu Rwanda hakubakwa ubuvuzi buteye imbere n’ abanyamahanga bakajya baza gushakira ubuvuzi bufite ireme mu Rwanda aho kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kujya kwivuza mu mahanga.

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis wahaye ikaze ishyaka PSD ryatangirije mu karere ayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’ abadepite yavuze ko nawe ni Umurwanashyaka wa PSD. Yavuze akarere ka Ngoma ari keza, gahinga ka keza kandi kakagendwa.

Umuturage witwa Nyandwi Amuri yavuze ko yifuza ko abadepite ba PSD bazavuganira abaturage ukekwaho icyaha akajya aburana n’ uwo akekwaho ko yakoreye icyaha igihe atapfuye aho kugira ngo uwakorewe icyaha aburanirwe n’ ubushinjacyaha.

Mukagihana Charlotte wo mu karere ka Gatsibo , umurenge wa Kiziguro yasabye abadepite bazaturuka muri PSD kuzavuganira abaturage bo mu karere ka Gatsibo na Ngoma bakajya babona aho bagurisha umusaruro w’ ibitoki kuko hari igihe ubabana mwinshi.

Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta yasabye Abanyarwanda kugirira ikizere PSD bakazayitora kuko ifite gahunda nziza yo kubateza imbere haba mu butabera, no mu miyoborere.

Yagize ati "Gahunda yacu twayishyize mu nkingi 3 arizo politiki, ubutabera n’ imibereho myiza ...Turavuga tuti mu miyoborere ubuhinzi n’ ubworozi bikwiye gutandukanywa ubuhinzi bugatezwa imbere ukwabwo n’ ubworozi bugatezwa imbere ukwabwo bikuzuzanya nta cyaryamiye ikindi"

Kwiyamamaza ku bakandida depite byatangiye none kuya13 Kanama bikazarangira ku wa 1 Nzeli 2018.

Mu Cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu bantu 539 batanze kandidatire zabo bashaka kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, abagera kuri 521 ari bo babyemerewe, abandi 18 barabyangirwa.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.