Print

Imbwa yagaragaye iri gutabara umwana muto wari ugiye kurohama [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2018 Yasuwe: 4282

Ubwo uyu mwana w’umukobwa yari ari koga mu Nyanja yitwa Gouville-sur-Mer, imiraba yaje iramutwara,iyi mbwa yari ku nkombe ntiyarebera ihita yinjira mu mazi imukurura agapira imugarura ku nkombe.

Matyas yari iri ku nkombe yaherekeje umwana wa shebuja,ibona atangiye kurohama nibwo yahise yiroha mu mazi imukurura agapira ikoresheje amenyo yayo imukura mu mazi.

Benshi batunguwe n’aya mashusho y’iyi mbwa barayisingiza karahava cyane ko hari abantu basigaye barebera abantu bapfa ahubwo bakifatira amashusho.

Aya mashusho yafashwe ku wa 03 Kanama 2018,yaciye ibintu cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavuze ko ntawe utakwifuza gutunga imbwa ifite ubwenge budasanzwe nk’iyi.