Print

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2018 Yasuwe: 2828

Buffon wasezeye muri Juventus mu mpera z’umwaka w’imikino ushize yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Juventus yarebye kure ubwo yazanaga Cristiano Ronaldo,kuko n’ubundi ariwe watumaga bategukana igikombe cya UEFA Champions League.

Buffon yavuze ko Juventus yahagaritse agahinda Ronaldo yayiteraga

Yagize ati “Ndatekereza ko Ronaldo azaha Juventus nk’ibyo yahaye amakipe yose yakiniye.Ni byiza ko Ronaldo atazongera guteza Juventus agahinda nkako yayiteye mu myaka ishize.Ibyo Juventus izageraho ntibizatungurana kuko ifite abayobozi b’abahanga ,abakinnyi n’abafana bakomeye.

Buffon yatangaje ko yifuriza ibyiza Juventus ndetse yiteze ko izegukana igikombe cya UEFA Champions League baherukaga mu mwaka wa 1996 atarayigeramo.