Print

Umuhanda uca mu kirere mu Butaliyani wacitsemo kabiri 20 barapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 August 2018 Yasuwe: 2578

Ubwo iki kiraro cyacikaga hejuru yacyo hari imodoka zirenga 30 zose zikaba zahise zihanantuka zigwa hasi.

Aho iyi mpanuka yabereye induru ni yose abantu barimo gutaka cyane. Abashinzwe gutabara barimo kugerageza kugura abantu mu modoka zagwiriwe n’ ibihomboka.

BBC yatangaje ko uretse aba 20 byamaze kumenyekana ko bapfuye ngo abandi benshi bajyanywe mu bitaro ari inkomere zirimo izirembye cyane.

Iki kiraro cyubatswe mu mwaka wa 1960, cyahombotse mu gihe mu myaka ibiri ishize aribwo cyaherukaga gusanwa.

Ushinzwe imihanda mu Butaliyani yavuze ko ntawatekerezaga ko iki kiraro gishobora gucika.

Ntiharamenyekana impamvu nyayo yaba yatumye iki kiraro gicika cyokora gicitse mu gihe muri iki gihugu harimo kugwa imvura nyinshi.