Print

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 1802

Mu kiganiro Ramos yaraye agiranye n’abanyaamakuru avuga ku mukino wa Super Cup bafitanye na Atletico Madrid uyu munsi,yaraye agarutse kuri Klopp wamwibasiriye mu minsi ishize avuga ko ibyo yamushinje bwari uburyo bwo kwikura mu kimwaro cy’uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma ndetse yemeza ko ari kabuhariwe mu gutsindirwa kuri Final.

Ramos yavunye Mohamed Salah ku munota wa 30 w’umukino

Yagize ati “Navuze byinshi kuri kiriya kibazo.Nta ntego yo kuvuna abakinnyi duhanganye mba mfite ahubwo Klopp yabuze uko asobanura uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma avuga biriya gusa si ubwa mbere atsindiwe ku mukino wa nyuma.Benshi muri twe tumaze imyaka myinshi dukina amarushanwa akomeye sinumva impamvu yavuga biriya.Mureke Klopp ahangayikishwe n’abakinnyi be.”

Sergio Ramos yavuze ko akunda Klopp ariko atari akwiriye kumushinja kugambirira kuvuna Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Real Madrid yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1 mu mujyi wa Kiev.

Klopp yavuze ko Ramos yavunye Salah abigambiriye

Ramos araba ayoboye Real Madrid irahangana na Atletico kuri uyu mugoroba ku mukino w’igikombe cya Super Cup urabahuza na Atletico mu mujyi wa Talinn muri Estonia,saa tatu z’ijoro.