Print

Kicukiro: Umusore yafashwe agiye kubitsa amafaranga y’ amiganano

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 August 2018 Yasuwe: 1643

Yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yageragezaga kubitsa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu y’amahimbano (inote eshatu za bitanu) ku mukozi wa sosiyeti y’itumanaho; akoresheje uburyo buzwi bwa Mobile money.

Uyu mukozi mbere y’uko ayamubikira, yitegereje ayo mafaranga arayasuzuma neza asanga ari amahimbano maze asaba uwo musore kutava aho, ahita abimenyesha abaturage maze baramufata bahamagara Polisi iraza itwara uwo musore.

Ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro, Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana, yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.

Yasabye urubyiruko rugifite umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano kubireka, kuko uretse no kuba aya mafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu; nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.

Yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka kuko abaturage, Polisi n’izindi nzego bari maso kandi ko biteguye gukomeza gufata abanyabyaha batandukanye.

Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yanasabye abacuruzi cyane cyane abakira n’aboherereza abantu amafaranga bakoresheje uburyo bw’itumanaho bwa mobile money kuba maso bakajya basuzuma neza amafaranga bahabwa n’abaguzi cyane cyane nijoro kuko hari igihe abagizi ba nabi babaha amafaranga y’amahimbano.

Abafatiwe mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amahimbano bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.