Print

Umuhanzikazi yatengushywe n’ikanzu yari yambaye yambarira ubusa ku rubyiniro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 3036

Ubwo iki cyamamare mu njyana ya Pop muri Espagne cyari cyinikije kiri kuririmba indirimbo yacyo,ikanzu yacyo yahushywe n’umuyaga iraguruka maze amabere ye yose ajya hanze imbere ya rubanda.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bafana bari muri iki gitaramo,yagaragaje iki cyamamare kiri kurwana n’iyi kanzu gusa ntibyamuhiriye kuko amabere ye yose yagiye hanze asigara yambaye ubusa.

Ubwo iyi kanzu yamanukaga iki cyamamare cyahagaritse kuririmba kirwana n’iyi kanzu yacyo cyane ko yamanutse igera hasi hafi no kugwa hasi.

Sanchez w’imyaka 52 ni umuhanzikazi umaze imyaka myinshi muri uyu mwuga kuko yawutangiye mu mwaka wa 1980 ndetse kuri ubu amaze kugurisha album zirenga miliyoni ziriho indirimbo ze.