Print

Zinedine Zidane yatigishije isi kubera amagambo akomeye yatangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 9570

Ikinyamakuru L’Equipe cyavuze ko Zidane akunda guhangana kuba muri Premier League ndetse yifuza kuzatoza imwe mu makipe akomeye yahoo byatumye benshi bemeza ko ashobora gusimbura Jose Mourinho uhabwa amahirwe menshi yo kwirukanwa uyu mwaka w’imikino utarangiye.

Zidane arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Mourinho muri Manchester United

Zidane yavuzwe mu minsi ishize ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Manchester United ntibyagira imbaraga gusa kubw’aya magambo yatangaje benshi bemeje ko ibyo kuza muri iyi kipe ikize kurusha ayandi ku isi bishoboka.

Mourinho yatangiye uyu mwaka w’imikino atsinda gusa ntiyishimiye ibyemezo by’ubuyobozi bwa Manchester United bwanze kumugurira abakinnyi yifuzaga barimo ba myugariro.

Mourinho yashwanye numuyobozi w’ikipe Ed Woodward ndetse ntavuga rumwe na Paul Pogba byatuma benshi mu bafana batangira kumwikoma.

Nyuma y’imyaka 2 n’igice yamaze muri Real Madrid,Zinedine Zidane yahesheje Real Madrid ibikombe 16 byose birimo UEFA Champions League 3 zikurikiranya na La Liga imwe.