1.Abasazi babiri bari bahagararanye baganira, umwe afite itoroshi. Nuko arayicana ayitunga mu kirere, maze abaza mugenzi we ati:”Umva ko ujya unyirariraho ngo uri umugabo! Ngaho urira uru rumuri urugere mu bushorishori!”
Undi ati:”Ariko uzi ko uzi ubwenge nyabu! Uragira ngo nurire maze nubona njyeze hejuru uzimye mpite mpanuka?!!!”
2.Umusazi yuriye igiti, ageze hejuru agashami yari akandagiye karavunika arahanuka yitura hasi.
Areguka vuba vuba arongera arurira, ageze hejuru abura aho akandangira noneho aranyerera arongera arahubuka no hasi ngo piiii!!!
Aricara gato arangije aravuga ati:”Ariko Imana irankunda! Ubu se koko iyo ntigira inama ngo mpite mpaguruka vuba vuba ubwa mbere ngwa, ubu simba mpanutse nkigwa hejuru nkivunagura?!!! Reka nigendere!!!”
3.Joriji yinjiye mu kabari arabaza ati “nta muntu wataye amafaranga menshi afungishijwe akagozi?”. Nuko umugabo wari uri aho arahaguruka ati “ni njye”. Joriji aramubwira ati “nimwakire ntoraguye aka kagozi.”
umugabo ati “Nonese amafaranga ari he?”
Joriji ati “Natoye akagozi konyine wa mugabo we!”
umugabo ati “Wabwiwe n’iki ko kari kaziritse amafaranga?”
Joriji “Ni uko tuno tugozi duhambira amafaranga cyangwa imisatsi y’abakobwa.”
4.Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa, ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu ruzinduko rw’akazi. Agiye kohereza urwo rwandiko yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.
Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we, yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamwihangananisha, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira iti “
Ku mugore wanjye nkunda cyane,
Ndabizi biragutangaje kubona iyi baruwa kuko utacyekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino na ho basigaye bafite za mudasobwa, kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura na we ejo uzaze. Ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ah’ejo. Uzagire urugendo rwiza!”
Izi nkuru ninziza muzongereho joriji nyinshi