Print

Turukiya yatangiye guhangana na Amerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 August 2018 Yasuwe: 1408

Itegeko-teka ryashyizweho umukono na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya, rizamura imisoro ku modoka ziva muri Amerika ku kigero cya 120%, ku nzoga ku kigero cya 140% ndetse no ku itabi ry’ibibabi ku kigero cya 60%.

Mu cyumweru gishize, Amerika yakubye kabiri umusoro ku bicuruzwa biva muri Turukiya kubera ko Turukiya yanze kohereza muri Amerika umupasiteri w’Umunyamerika ufungiye muri Turukiya.

nk’uko BBC yabitangaje, Ifaranga rya Turukiya rya lira ryataye agaciro ku kigero cya 20% kubera ibihano Amerika yafatiye iki gihugu.

Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’iyi misoro mishya, Visi-Perezida wa Turukiya, Fuat Oktay, yagize ati:

"Biri mu rwego rwo kugerera Amerika mu kebo yatugereyemo ku bitero ubutegetsi bw’Amerika bwagabye ku bukungu bwacu bubizi neza."

Ibiciro byanongerewe ku bicuruzwa byo kongera ubwiza, ku muceri no ku makara.

Mbere, Turukiya yari yavuze ko itazongera kugura ibyuma by’ikoranabuhanga bivuye muri Amerika.