Print

Zari yahishuye ibanga rikomeye ry’abasore b’abakene bamuterese n’igihe ateganya gushakira undi mugabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 August 2018 Yasuwe: 3851

Mu kiganiro Zari yagiranye na NBS yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond.Zari akaba yanavuze ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana.

Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi,ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga,ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo wambeshya rero.Kubera urukundo nateretanye n’abasore bari abakene.”

Zari akaba yakomeje avuga ko kuri ubu atiteguye guhita agira undi mugabo aha umutima we nyuma y’igikomere yatewe na Diamond.Ati:”Wenda mu mwaka utaha nibwo nzareba ko nashaka undi mugabo,ariko kuri ubu ndacyabitekerezaho.”