Print

Desire Luzinda yatunguye abitabiriye isabukuru ye ababwira ko ari inkumi y’imyaka 25

Yanditwe na: Muhire Jason 16 August 2018 Yasuwe: 2889

Desire Luzinda yizihije ibi birori ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018; yatunguranye abwira inshuti n’abamuzi bose ko yujuje imyaka 25, iyi ni nayo yavugaga mu myaka icumi ishize.

Uhereye mu myaka wa 2007 ari nabwo Desire Luzinda yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki, yagiye agaragaza kenshi mu itangazamakuru ko atajya ashimishwa na gato no kuba yava mu buto akajya mu kindi cyiciro. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Luzinda ntiyigeze yizihiza imyaka irenze 25, bisa nk’aho we aba mu Isi ye aho ibihe bitagenda.

Desire Luzinda ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane n’itangazamakuru by’umwihariko uhereye mu mwaka wa 2014 kubera amafoto y’ubwambure bwe yashyizwe ku karubanda ndetse kugeza ubu bikaba bikimukurikirana.

Yavuzwe kenshi kandi kubera urukururano rwe n’abagabo, aho nko muri Mutarama 2015 nabwo yarikoroje ubwo yarananaga n’umugabo muri hoteli agatosa matola mu buryo budasanzwe bikamuviramo gucibwa akayabo.

Uyu mugore uzwi mu ndirimbo ‘Nina Omwami’, ni umwe mu banyadushya bakora umuziki muri Uganda. Chimp Reports yatangaje ko uyu muhanzi ashobora kuzandikwa mu gitabo cya Guinness Book of World Records kubera uburyo amaze igihe kinini yizihiza imyaka 25 mu gihe urungano rwe rwemeza ko asatira 40.

Desire Luzinda ni umukobwa wa Jamada Luzinda na Imelda Byanyima Luzinda, yavukiye mu gace ka Wandegeya mu myaka irenga 34 ishize kuko hari ibitabo byerekana ko yavutse ku wa 15 Kanama 1984.

Abiganye na Desire Luzinda ndetse n’abo bakuranye bazi neza amateka ye, bemeza ko akiri muto yitwaga Luzinda Racheal, izina yangaga urunuka. Yarihinduye arimo asoza amashuri yisumbuye afata irya ‘Luzinda’.

Mu mwaka ushize, Desire Luzinda yavuze byeruye ko atajya ahungabanywa n’abamunnyega bamushinja kutemera imyaka ye. Yavuze ko kuba yizihiza imyaka 25 buri gihe, ngo aba agamije kujijisha abamwibazaho byinshi.

Desire Luzinda yavutse ari umuyisilamu, nyina yamubyariye mu Bitaro bya Mulago, amaze kwegera hejuru yahinduye idini aba umurokore nka nyina mu gihe se ari umuyisilamu.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, indirimbo ya mbere yayikoreye muri Fenon Records ayita ‘Nakowa Emikwano’[Ndambiwe iby’inkundo]. Yatangiye kugaragaza gukunda abagabo akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye ndetse akiyasoza bahise bamutera inda abyara umwana afite kugeza ubu.

Abazi neza uyu mugore bavuga ko yaba ari gusatira imyaka 40 y’amavuko
Uretse umuziki, Desire Luzinda yanakoreye Radio zitandukanye nka Simba , Dembe FM ndetse na WBS TV mu buryo budahoraho.