Print

Umugabo w’ umwirabuza yubaka urugo neza kurusha umuzungu? - UBUHAMYA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 August 2018 Yasuwe: 6954

Umugore wahaye UMURYANGO ubu buhamya yaravuze ngo ‘ubuzima ni buto, dukwiye kububamo twishimye’.

Amazina yanjye nitwa Francine, ntuye mu mujyi wa Kigali. Navutse navukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1978. Niho nize amasomo yanjye yose ariko ababyeyi banjye bakomoka mu Rwanda mu karere ka Gasabo.

Nihuse, ndangije Kaminuza nahise ndongorwa n’ umugabo w’ umuzungu twakundaga icyo gihe nari mfite imyaka 19 nyuma y’ imyaka 10 tubana yakoze impanuka mu kazi arapfa, nyuma y’ amezi make apfuye byabaye ngombwa ko nza I Kigali kuko nari nahabonye akazi kajyanye n’ ibyo nize kandi mfite ishaka ryo gutanga umusanzu wanjye mukubaka u Rwanda kuko nubwo ntavukiye mu Rwanda ariko niyumva nk’ umunyarwandakazi kurenza uko niyumva nk’ umunyamerikakazi.

Ngeze mu Rwanda nakundanye n’ umunyarwanda hashize amezi 8 twemeranya kubana nk’ umugore n’ umugabo dukora ubukwe ubu hashize imyaka 10 tubana , dufitanye abana babiri basanga. Wa muzungu we yansigiye umwana umwe umwe w’ umukobwa.

Icyo nabonye niko abagabo b’ abazungu bacisha make. Ntabwo aba agukeneyeho ko umutekera, ugakora isuku, ukamupfukamira, ukamuhanagurira inkweto n’ ibindi.

Abazungu bagira umupaka, bumva ko gushyingiranwa bisobanuye ko umugabo asiga umuryango we akajya kuba umwe n’ umugore we. Ariko abirabura bo bumva ko umukobwa ariwe ugomba gusiga umuryango we akajya kwiyongera mu muryango w’ umuhungu.

Umugabo w’ umuzungu ntabwo ashobora guterwa ikibazo n’ uko umurusha amafaranga kandi uri umugore we, ntabuganzwa abibonamo kuba asigara mu rugo agateka akoza umwana wowe wagiye ku kazi. Ntabwo afureka ngo wasuwe n’ abahungu cyangwa abagabo b’ inshuti zawe niyo mwasohokanye abifata nk’ ibintu bisanzwe. Umugabo w’ umwirabura we aba yumva ariwe ukwiye gutunga amafaranga menshi akita ku muryango ndetse gusigara mu rugo ngo akita ku bana umugore yagiye ku kazi abifata nk’ ubuganzwa.