Print

Umugabo bamusanze hejuru y’umukobwa arimo kumusambanya mu bitaro

Yanditwe na: Muhire Jason 16 August 2018 Yasuwe: 6621

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kanama ahagana saa 3:00 z’igica munsi umugabo waburaga iminsi micye ngo asezererwe mu bitaro bamusanze ku murywayi w’umukobwa arimo kumusambanya kandi ntarutege yari afite .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ayola cyavuze ko uyu mugabo yamufashe mu gihe yaburaga umunsi umwe gusa ngo asezererwe mu bitaro yasanzwe ari hejuru y’umurwayi w’umukobwa bari barwariye mu cyumba kimwe amuri hejuru umwuka waheze.

Umuganga wabonye ibyabaye yavuze ko icyo cyumba cyabereyemo ibyo cyarimo abarwayi b’indembe eshatu aho nawe yaje arembye cyane gusa akaza kwitabwaho agakira nuko yakoze amahano agasambanya umurwayi mu gihe abamubonye bavugije induru maze abaganga bakaza biruka kureka icyabaye bagasanga umugabo ari hejuru y’umurwayi bagahita bahamagara abashinzwe umutekano bakamukura hajuru y’umurwayi.

Umurwayi ubwo yabazwaga impamvu atavugije induru mu gihe yafatwaga ku ngufu yavuze ko umugo yari yamubwiye ko araza kumukubita naramuka asakuze niko guhitama kwinumira umugabo akora ibyo yikorera afatwa n’abashinzwe umutekano.