Print

Antoine Griezmann yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye Sergio Ramos [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2018 Yasuwe: 4063

Nyuma yo gutsinda Real Madrid mu mukino wa Super Cup bayitsinze ibitego 4-2,antoine Griezmann yishongoye kuri Sergio Ramos ashyira hanze ifoto yicaye ku ntebe y’ubwami Sergio Ramos ari kumwambika ikamba byatumye benshi bamwibasira kubera aka gasuzuguro yasuzuye kapieteni wa Real Madrid.

Ramos ni umwe mu bakinnyi bitwaye nabi ku mukino wa nimugoroba byatumye Antoine Griezmann amwibasira ndetse yerekana ko yamwambuye ikamba yari amaranye iminsi cyane ko Real Madrid yari yarigaruriye Uburayi mu myaka 3 ishize.

Uretse iyi foto Antoine Griezmann yashyize hanze,yagaragaye ari kunywa inzoga nyuma y’uyu mukino bandagajemo Real Madrid I Tallin muri Estonia.

Atletico Madrid yihimuye kuri Real Madrid yari imaze igihe iyibasira mu mikino y’ibikombe by’iburayi aho yayitsinnze imikino 2 ya nyuma ya UEFA Champions League .