Print

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya pansiyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 August 2018 Yasuwe: 16421

Ku wa kabiri, Bwana Mujica yeguye ku mwanya w’ubusenateri yari ariho kuva mu mwaka wa 2015 ubwo manda ye ya perezida y’imyaka itanu yarangiraga.

Yeguye avuga ko atashobora kurangiza manda ye yo kugera mu mwaka wa 2020 kubera ananiwe nyuma yo gukora igihe kirekire.

Uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba, afite imyaka 83 y’amavuko.

BBC yatangaje ko ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe yayishyikirije Perezida wa sena ya Uruguay, LucĂ­a Topolansky, uyu akaba ari na we Visi-Perezida wa Uruguay akaba n’umugore wa Bwana Mujica bamaranye imyaka 13.

Mu mutwe w’iyi baruwa yanditse ati:"Impamvu [zo kwegura] ni izanjye bwite, ariko navuga ko nazita impamvu ’zo kunanirwa nyuma yo gukora igihe kirekire’."
Yongeyeho ati:"Ariko mu gihe umutwe wanjye ugikora, sinakwegura ku gufatanya no gusangira ibitekerezo."


Comments

16 August 2018

Tugizimana umutima wuyu mugabo ugasakara nko kuri 0,1% mu mitima yabatuyobora isi yabaho neza mu gihe abandi iyo bageze kuruwo mwanya ikintu cyambere bakora arugusahura igihugu nokujya guhisha ibyo basahuye hanze.