Print

Kevin de Bruyne yavuze ukuntu Mourinho yatumye ava muri Chelsea igitaranganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2018 Yasuwe: 2452

Uyu musore uri mu bafashije Ububiligi kwitwara neza mu gikombe cy’isi yavuze ko ubwo yari mu ikipe ya Chelsea,Mourinho yamufashe nabi bituma ahitamo gusohoka yigira mu ikipe ya Werder Bremen yitwayemo neza abengukwa na Wolfsburg.

Kevin de Bruyne ntiyafashwe neza na Mourinho

Yagize ati “Nari mfite imyaka 20 ubwo nahitagamo gukinira Chelsea.Nahawe umwanya wo gukina bigitangira ndavuga nti ibintu bimeze neza gusa ibintu byaje guhinduka,sinashobora kwihanganira umutoza, byatumye mpitamo kwigendera mu kwa Mbere.”

Muri 2013,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko atakunze imikinire ya Kevin de Bruyne akaba ariyo mpamvu atamukoresheje aho yamushinje ubunebwe mu myitozo.

Jose Mourinho akunze kutumvikana n’abakinnyi bakomeye kuko uretse De Bruyne,yarekuye Mohamed Salah none kuri ubu arashaka gutandukana na Anthony Martial na Paul Pogba atoza muri Manchester United.