Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira inama ya 38 isanzwe y’ Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Amagepfo SADEC.
Namibia ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Nambia Hage Geingob.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko yo kongera ibikorwaremezo no kongerera urubyiruko ubushobozi. Ni inama y’ iminsi ibiri itangira kuri uyu wa 17 Kanama ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki 18.