Print

Tanzania yatangiye guta muri yombi abaturage bose bo mu cyaro cya Ngola

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 August 2018 Yasuwe: 1464

Aba baturage bashinjwa kwangiza iriba rifite agaciro kabarirwa mu madolari ibihumbi 20 y’Amerika ryo mu cyaro cya Masheye, riri mu kibaya mu karere ka Mbeya.
Icyaro batuyemo cya Ngola cyo kiri ahantu mu ibanga ry’umusozi, kikaba kitagerwamo n’amazi - ibi bikaba byibazwa ko ari byo byarakaje abaturage bagera ku 1600 batuye iki cyaro cya Ngola.

Bwana Chalamila yabwiye umunyamakuru wa BBC Maximiliana Mtenga ko abatuye iki cyaro bose bakwiye kubiryozwa. Umuyobozi w’umudugudu na we ari mu bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: "Muri jye numvise ari ingenzi ko polisi ijyayo ikabata muri yombi. Mu gihe kizaza, bazajya babungabunga ibikorwa-remezo."
Yongeyeho ko bamwe mu batuye icyaro cya Masheye na bo bazabiryozwa.
Yagize ati: "Iyo dushyizeho ibikorwa-remezo, tureka abaturage bakaba ari bo babibungabunga."

"Abagize utunama two mu byaro dushinzwe kwita ku mazi na bo bashinzwe kubungabunga ibikorwa-remezo."
Polisi ifite ububasha bwo kuba ifunze abo yataye muri yombi mu gihe kitarenze amasaha 48, hanyuma ikabashyikiriza urukiko.

BBC