Print

Umugore wa Perezida Trump agiye gusura Afurika afite amashyushyu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 August 2018 Yasuwe: 1048

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati "Buzaba bubaye ubwa mbere ngeze ku mugabane w’Afurika ndetse mfite amashyushyu yo kugira ibyo niga ku bibazo abana bahura nabyo ku mugane wose [w’Afurika] no kwiga umuco wayo ukize n’amateka yawo."

Byitezwe ko mu rugendo rwa Madamu Trump, azibanda ku bikorwa byo gufasha imbabare ndetse no kumishinga myinshi y’iterambere iri gukorerwa mu bihugu byinshi.

BBC yatangaje ko Melania Trump atazaba ari kumwe n’umugabo we, Perezida Trump, wanenzwe mu bihe bishize kubera ibivugwa ko yise ibihugu by’Afurika "umwanda", nubwo bwose we yavuze ko atarangwa n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu.
Kuva yatangira akazi nka Perezida w’Amerika mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2016, Bwana Trump ntarasura umugabane w’Afurika.