Print

Abaforomokazi 16 baritegura kubyarira rimwe hagati ya Nzeri 2018 na Gashyantare 2019

Yanditwe na: Muhire Jason 21 August 2018 Yasuwe: 935

CNN yavuze ko gutwita kw’aba baforomokazi byatunguranye, ariko byakirwa neza n’umukoresha wabo wageneye buri umwe akenda k’abana kanditseho ngo “tuza, mama ni umuforomokazi mu bitaro bya Banner”.

Aba bagore bavuga ko batari bazi ko batwite ari benshi gutya, babimenye nyuma yo gushinga itsinda kuri Facebook, uwo bamenye ko atwite bakamwongeramo maze bisanga bageze kuri 16.

Umuyobozi Ushinzwe serivisi z’ubuvuzi kuri ibi bitaro, Heather Francis, yavuze ko bamaze igihe bitegura kuzahangana n’ubuke bw’ababaforomokazi umunsi aba batwite bazaba bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi, kingana n’ibyumweru 12.

Yagize ati “Hari indwara zimwe na zimwe tudashaka ko aba baforomokazi bahura nazo. Hari uburwayi bumwe na bumwe, hari n’imiti ishobora kugira ingaruka ku mwana mu nda.”

Ubu abaganga badatwite batangiye gukurikirana ibibazo by’uburwayi bukomeye nk’igituntu n’izindi usanga zirindwa abantu batwite kubera ingaruka zishobora kubagiraho.