Print

Miss Simbi Fanique yerekanye umusore wigaruriye umutima we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 22 August 2018 Yasuwe: 3923

Simbi Umuhoza Fanique wabaye igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2017 ari mu rukundo n’umusore witwa Frank bamaranye igihe kitari gito.

Uyu mukobwa kuva irushanwa yari arimo rya nyampinga w’u Rwanda 2017 ryarangira ntiyongeye kuvugwa cyane kuko yashyize imbaraga mu kwiyamamaza yabura ikamba agahitamo kwibera umunyabirori.

Mu bakobwa 15 bahatanaga icyo gihe mu cyiciro cya nyuma yabashije kwegukana umwanya wa kane, ariko agaragara nk’utarabyishimiye kuko nta gikorwa gifatika yakoze ndetse no mu gitaramo mva rugamba ntiyigeze ahakandagira.

Ubu, yagaragaje ko ahararanye n’umusore witwa Frank Ishimwe bamaze igihe kirenga umwaka bari mu buryohe bw’urukundo.

Mu ifoto yashyize hanze kuri uyu wa mbere ari kumwe n’uyu musore nta kintu yigeze avuga gihambaye, ahubwo yayikurikije amagambo yo kwifuriza abamukurikira icyumweru cyiza ashyiraho n’umutima.

Sibyo gusa, mu kureba umubano wihariye aba bombi bafitanye twasanze basanzwe bakundana ariko Fanique akaba atari akunze kubishyira hanze. Ifoto y’aba bombi igaragara kuri profile ya instagram y’uyu musore.

Hari n’aho Frank ishimwe yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Isimbi Fanique undi aza avuga ko ari we byiringiro by’ubuzima kuko amuzamura mu gihe ananiwe.

Ahandi hagaragara ko Fanique akundana n’uyu musore n’aho Frank yashyize hanze ifoto ari muri Nyungwe, Fanique akaza avuga ko ari mu rukundo n’agace yari aherereyemo, umusore nawe akamubwira ko bitamutunguye kuko ahora mu rukundo na buri kimwe cye.

Ati ”Ntabwo bintunguye kuko uhora mu rukundo na buri kimwe cyanjye.”

Simbi Fanique ubu ni umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yiga ibijyanye n’ubuvuzi.

Twakwibutsa ko Fanique ari umwe mu bakobwa bari bahatanye na Ashimwe Fiona Doreen, Iradukunda Elsa, Iribagiza Patience, Kalimpiya Queen, Mukabagabo Carine, Mutoni Laurette, Mutoniwase Linda, Shimwa Guelda, Umuhoza Simbi Fanique, Umutesi Aisha, Umutesi Nadia, Umutoni Pamela, Umutoni Tracy Ford, Umutoni Uwase Belinda na Uwase Hirwa Honorine muri Miss Rwanda 2017.

REBA AMAFOTO: