Print

Perezida Trump arashinjwa kubumba iminwa y’ abamufiteho amakuru mabi akoresheje amafaranga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 August 2018 Yasuwe: 1010

Yabwiye urukiko ko yabikoze abibwirijwe n’"umukandida", afite "intego y’ingenzi yo kugena ibiva mu matora."

Uku kwemera icyaha kwa Me Cohen kujyanye n’amafaranga yarishywe abagore byibazwa ko bakoranye imibonano mpuzabitsina na Perezida Trump.

Perezida Trump ntacyo yabivuzeho. Mu kwezi kwa gatanu, yemeye ko yishyuye Me Cohen amafaranga yo kuriha umwe muri abo bagore, mu gihe mbere yari yavuze ko iby’ayo mafaranga ntabyo azi.

Mu bwirege bwe yashyikirije abashinjacyaha, Me Cohen y’imyaka 51 y’amavuko yemeye ibirego umunani, birimo uburiganya mu gutanga imisoro n’ubwo muri banki.

Trump ubwe ashobora gushyikirizwa inkiko?

Lanny Davis, wunganira Me Cohen mu mategeko, ku wa kabiri yagize ati: "Niba ayo mafaranga yarishywe ari icyaha kuri Michael Cohen, kuki ataba icyaha kuri Donald Trump?".

Perezida Trump ubwo yageraga mu Leta ya Virginia, yirengagije ibibazo by’abanyamakuru bamubazaga kuri Bwana Cohen.

Ariko impuguke mu mategeko zivuga ko bisa nk’ aho bidashoboka ko Trump ashobora kuburanishwa mu gihe cyose akiri perezida. Zivuga ko igishoboka ari uko ashobora kwirukanwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika ishingiye ku ngingo yo mu itegeko-nshinga iteganya ko perezida ashobora kweguzwa kubera "ibyaha bikomeye cyane n’imyitwarire idahwitse.".

Kugira ngo ibyo bibe, byasaba ko abatavuga rumwe na Bwana Trump bo mu ishyaka ry’abademokarate batsindira kugenzura sena n’inteko ishingamategeko. Mu mateka y’Amerika, nta perezida urava ku butegetsi yegujwe.